Musore ifashishe imirongo isa n’iyi mu gihe ugiye kwambika uwawe impeta
Igihe cyanjye ni iki
Written by: UKURI Jean Claude/gukunda.comIgihe cyanjye ni icyiUrukundo nararubonyeMuri wowe ndarusangaNsanga ruruta ibi byoseNkwiha ntiwanyononaNone byo igihe ni icyi.Nakunze benshi cyaneAbandiza baba benshiAbampoza nabo bazaBaza ibyo kubakundaBikaba inzozi zibishyeWankunze naryoshyeMbishye ntiwanenaUbuzima mfite ubwizaUmera umwiza nkundaBunaniye ntiwanena.Unkunda byo buri munsiNo munsi y’ijuru hagoyeSinigera ndira unkundaRukundo urahamberaGikundiro ntafasha hasiNgaho dore uyu munsiMfukamye imbere yaweN’impeta mu biganzaKuko ari wowe uganjeMwari uruta ibihumbiMusumba zose yaweNdashaka byo kuyitakaIyi mpeta y’agaciroIhamya iby’urukundoKo ari wowe nifuza.Nkundira umpe ikiganzaNganze no muri wehoHogoza mbwira YegoNyikwambike by’itekaKuko njye ndagukunda
No comments:
Post a Comment