Friday, December 14, 2012

Musore ifashishe imirongo isa n’iyi mu gihe ugiye kwambika uwawe impeta

  Share

Igihe cyanjye ni iki


Igihe cyanjye ni icyi
Urukundo nararubonye
Muri wowe ndarusanga
Nsanga ruruta ibi byose
Nkwiha ntiwanyonona
None byo igihe ni icyi.
Nakunze benshi cyane
Abandiza baba benshi
Abampoza nabo baza
Baza ibyo kubakunda
Bikaba inzozi zibishye
Wankunze naryoshye
Mbishye ntiwanena
Ubuzima mfite ubwiza
Umera umwiza nkunda
Bunaniye ntiwanena.
Unkunda byo buri munsi
No munsi y’ijuru hagoye
Sinigera ndira unkunda
Rukundo urahambera
Gikundiro ntafasha hasi
Ngaho dore uyu munsi
Mfukamye imbere yawe
N’impeta mu biganza
Kuko ari wowe uganje
Mwari uruta ibihumbi
Musumba zose yawe
Ndashaka byo kuyitaka
Iyi mpeta y’agaciro
Ihamya iby’urukundo
Ko ari wowe nifuza.
Nkundira umpe ikiganza
Nganze no muri weho
Hogoza mbwira Yego
Nyikwambike by’iteka
Kuko njye ndagukunda
Written by: UKURI Jean Claude/gukunda.com

No comments:

Post a Comment